Skip to main content
amani

Group Amani Charity yafashije abana bafite ubumuga bo mu kigo cya AVEH Umurerwa

Amani Charity Group ni itsinda rimaze kugira gahunda ihamye yo gufasha abantu bafite ibibazo rititaye aho uwo muntu atuye cyangwa avuka kuko hagenderwa ku kibazo afite cyatuma afashwa akagira ubuzima bwiza ndetse akiteza imbere. 

Muri gahunda iri tsinda rigira harimo gufasha rimwe mu gihe cy'ukwezi bagafasha umuntu cyangwa itsinda ry'abantu baganiriyeho bakamuhurizaho. Mu kwezi kwa Nyakanga 2019 abari batahiwe gufashwa n'iri tsinda 'Amani Charity Group' ni abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu karere ka Bugesera.

Ubufasha burimo ibyo kurya ndetse n'ibikoresho by'isuku ni byo aba bana bo muri iki kigo cya AVEH Umurerwa bahawe. Nk'uko twabitangarijwe na Fabrice Bitega umuyobozi wa Amani Charity ngo ni uko bahisemo gufasha aba bana kubera uburyo bateye agahinda kandi babayeho mu buzima bugoye cyane. Biteganyijwe yatangarije INYARWANDA kandi ko batanze inkunga y'ibyo kurya ndetse n'ibikoresho by'isuku bifite agaciro ka Miliyoni imwe (1 000 000 rwf) y'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi wungirije muri AVEH Umurerwa Umunyana Cecile twaganiriye yadutangarije ishimwe rimuri ku mutima yatewe n'abagize itsinda Amani Charity ndetse anasaba ubuyobozi bw'akarere kumufasha bukamubaha hafi mu ngengo y'imari y'akarere ka Bugesera bakajya batekereza no kuri AVEH Umurerwa kuko ngo bibabigoye bitewe n'ibibazo abana baza bafite.

Iki kigo kirimo abana makumyabiri (20) kuva ku myaka ine(4) kugeza ku myaka  cumi n'umunani (18), harimo n'undi umwe ufite ikibazo kihariye ufite imyaka 29 ariko ugaragara nk'umwana mu gihe abandi bana baba muri iki kigo usanga bahora baryamye batabyuka bagafashwa kuri buri kimwe. Umuyobozi wungirije muri iki kigo cya AVEH Umurerwa Cecile yatangarije Inyarwanda.com ko bashimira Leta y'u Rwanda cyane cyane ku buvuzi bw'imiti babaha.

Yavuze kandi ko bashimira Leta ku bundi bufasha itanga kuri bo by'umwihariko mu gufasha ababana ariko yongera ho ko ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera buramutse bushyizeho gahunda ihamye yo gufasha uyu muryango binyuze mu ngengo y'imari ya buri mwaka ndetse bakajya babahembera n'abakozi byabafasha kunoza umurimo wo kwita kuri ababana avuga ko ukomeye.

Amani Charity Group yafashije aba bana kugeza ubu igizwe n'abanyamuryango basaga 250 bose bahurira ku rubuga rwa whatsapp bafashanya gutekereza ku cyabateza imbere  detse bakabasha no gufasha Abanyarwanda bababaye kurusha abandi.

Source: http://inyarwanda.com/inkuru/91679/bugesera-group-amani-charity-yafashije-abana-bafite-ubumuga-bo-mu-kigo-cya-aveh-umurerwa-a-91679.html